in

Hata umukunzi wawe ibi bibazo niba ushaka ko akwerurira ko yaguciye inyuma

Mu rukundo hari igihe abakundana bacana inyuma ndetse bikagorana ko umwe yatinyuka kwemerera mugenzi we ko yamuhemukiye.Birashoboka ko wakwibaza icyo wakora kugirango utahure ko umukunzi wawe akuryarya.Nibyo iyi nkuru igiye kukugezaho:

1.IFATE NKAHO HARI ICYO WABONYE KU MBUGA NKORANYAMBAGA “ hari ikintu nabonye kuri page yawe”.

Buriya imbuga nkoranyambaga niho hanru ha mbere hafasha abantu guca inyuma y’abo bakunda. Niba umukunzi wawe noneho yarabaswe no gukoresha imbuga nkoranyambaga za facebook, whatsapp, Instagram n’izindi, ibi bishobora gukora. Noneho niba akunda kuzikoresha ariko akagira inzitwazo ko aba ari gukoreraho akazi, hano ibimenyetso byo kwikeka azahita abikugaragariza.

2.NYUMA Y’IGIHE RUNAKA MUTABONANA, MUBAZE ICYO YARI ARI GUKORA MU GIHE RUNAKA NYIRIZINA

Buriya cyane cyane ku bahungu, ntago bamenyereye kubona uko bitwara iyo ubabajije ubatunguye, rero iyo umwatatse muri ubwo buryo abura uko ahimbahimba urwitwazo byihuse. Noneho niwongeraho akajambo uvuga uti” kandi ziriya saha nashakaga kukubona byo gupfa” bitewe n’uburyo akubaha cyangwa agufata azumva ameze nk’uwakubabaje amarangamutima amutware, ubundi kubigumana mu mutima bimubere intambara ahitemo kubikubwira, ahanini biherekezwe no kugusaba imbabazi.

3.MUSHYIREHO IGITUTU UMUBWIRA UTI” buriya umuhungu| umukobwa ukundana n’umuntu umuca inyuma, aba acitse amazi cyane, kandi njyewe sincitse amazi, sibyo?”.

Nuramuka umubwiye gutya aguca inyuma, azatangira guta umwe bimwe bita gupanika. Bituma yumva ari kwishinja icyaha. Noneho kugira ngo umwice mumutwe, ongeramo akandi kajambo umubwira uti” ubwo rero ndi umunyamahirwe kuba ari wowe nahisemo”. Naba aguca inyuma kwihanganira kubihisha bizamugora akubwire ukuri.

4.MUBAZE IKI KIBAZO “ nkubwije ukuri, umukunzi w’inshuti yanjye yamuciye inyuma, ese ubwo nawe wabikora?”.

Iki kibazo ugomba kukimubazanya amakabyankuru y’icyizere. Mu kumubaza iki kibazo, kimubaze umwereka ko ufitiye imbabazi inshuti yawe baciye inyuma. Buriya niyo umukunzi wawe hano yaba ari inzirakarengane ataguca inyuma, ahita yumva uburyo bibabaza guca inyuma umuntu ugukunda, ku buryo bituma abyirinda no mu hazaza.

5.IRENGAGIZE UKURI MAZE UMUBWIRE UTI” umushuti wanjye yambwiye ko yakubonanye n’umuntu, uwo muntu ni nde?”.

Hano uba ushaka kureba niba arazana urwitwazo. Ariko ubu buryo umukunzi wawe naba aguca inyuma, uzaba wizeye neza ko arahita akubwira ukuri akicuza imbere yawe. Gusa ariko nanone umukunzi wawe naba ataguca inyuma, ahubwo azatangira kumera nk’uri mu rujijo maze ahubwo ariwe utangira kukubaza ibibazo.

6.MUBWIRE WIHAGAZEHO UTI” mbona hari ikintu umpisha, ndabeshye?”.

Ni ngombwa ko ubivuga wihagazeho neza ku buryo abona ko amakuru uyafite, ni biba aribyo azatangira kwikekakeka kugeza ubwo atangiye kukubwira ukuri. Ku rundi ruhande nibiba ataribyo, bizaba ngombwa ko umusaba imbabazi umubwije ukuri ko washakaga kumenya ukuri, ku buryo ubyitwayemo nabi bishobora no kugusenyera urukundo rwanyu. Ubu buryo rero twakugira inama yo kubukoresha ufite amakuru yuzuye ku mukunzi wawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mugoroba wo kwibuka #YvanBuravan, ababyeyi ba Yvan Buravan bashyikirijwe igihembo (video)

Biteye agahinda: Abageni n’abatumirwa bishwe nibyo kurya ku munsi w’ubukwe