in

Inkuru mbi kuri ya couple y’umusore ufite ubugufi bukabije n’umukobwa w’ibiro birenga 100.

Umunyamideli wo muri Cote d’Ivoire, Eudoxie Yao wamenyekanye ku mbugankoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye ko ari mu rukundo n’umuhanzi wo muri Gineya Grand P kuri ubu yamaze gutangaza batandukanye.

Aba bombi bagiye batigisa imbuga nkoranyambaga kubera amafoto bagendaga bashyira hanze basohokanye, ndetse banishimanye baryohewe n’urukundo. Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi babonaga ko uyu mudamu ari kumwe na Grand P kubera amafaranga ye atari mu rukundo.Dore ko benshi banemezaga ko badakwiranye.

Uyu munyamideli byose yabyamaganiye kure,avuga ko urukundo rwe na Grand P ari urwa nyarwo ko atari amafaranga yakurikiye. Ariko amakuru aje uyumunsi yerekana ko, Uyu munyamideli wo muri Cote d’Ivoire yatandukanye na Grand P ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Yao yashyize ku rubuga rwe rwa interineti ati “Ndabamenyesha ko umubano wanjye na Grand P urangiye.Ngiye gukomeza ubuzima bwanjye.Murakoze.”

Aya makuru yatunguye benshi mugihe bombi bari baramaze gutangaza ko bitegura kurushinga. Gusa hashize iminsi bihwihwiswa ko Grand P yaba yaracaga inyuma uyu munyamideli akaba ariyo mpamvu yahisemo gutandukana na we ,ariko ntabwo impamvu nyamukuru yo gutandukana kwabo iramenyekana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

MC Tino yashinze ivi hasi yambika impeta umukunzi we.

Uyu mugabo yasutse amarira akimenya ko umugore we bamaranye amezi abiri barushinze afite abandi bagabo barenga 19.