in

Umukunzi wa Cristiano yagaragaye mu mujyi wa Paris,abafana bakeka ko Cr7 agiye kwerekeza muri PSG.

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize nibwo GEORGINA RODRIGUEZ,umukunzi wa Rutahizamu wa Juventus, and Cristiano Ronaldo yafashe indege yihariye(private Jet) maze yerekeza mu mujyi wa Paris bituma abafana batangira kwemeza ko uyu mukinnyi yaba agiye kwerekeza muri PSG.

umukunzi wa Cristiano muri Private jet

THE SUN ,dukesha iyi nkuru ivuga ko Georgina Rodriguez yuriye indege yihariye yerekeza i Paris maze abafana bemeza ko ari igitekerezo cy’uko Cristiano Ronaldo azinjira muri PSG mu gihe cya vuba.

Uyu mukinnyi w’icyamamare muri Porutugali ukinira ikipe ya Juventus kuri ubu biravugwa ko ashaka kwimukira muri Paris Saint-Germain ya Mauricio Pochettino. Ni nyuma yo kubona ifoto y’uyu mukunzi we, Georgina kuri instagram yerekeje mu Bufaransa aho yanditseho ati“waramutseho Paris”.

Abafana bahise batangaza ko ari ikimenyetso cy’umugambi wa Ronaldo wo kwihuza na Neymar na Kylian Mbappe.

Umwe yaranditse ati: “Cristiano muri PSG umwaka utaha?”

Undi yagize ati: “Ese Papa Cris azajya muri PSG?”

Undi yongeyeho ati: “Murakaza neza i Paris!”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

LIVE 🔴🔥 MATCH RAYON SPORTS VS GASOGI UNITED

Umugabo yakoze ibitamenyerewe akodesha imashini imufasha kurebera umupira hejuru ya stade nyuma y’igihano gikomeye yari yahawe.