in

Butera Knowless na Clement bibarutse umwana wa 2 bamuha amazina yabo.

Umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake hano mu gihugu, Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bemeje ko babyaye umwana wa 2 ndetse bahita bamwita “Ishimwe Inzora Butera”.

Mu minsi yashize nibwo byavuzwe cyane mu itangazamakuru ko Knowless na Producer Clement babyaye undi mwana, gusa baza kunyomoza aya makuru bavuga ko umwana ari umugisha batari kubihisha.Mu kiganiro amahumbezi cya RBA, Knowless umaze gushyira hanze indirimbo ye yise Papa yavuze ko yamaze kwibaruka umwana bihaye izina rikubiyemo amazina yabo yombi “Ishimwe Inzora Butera “.

Ubusanzwe aba bombi bari bafite umwana w’umukobwa witwa Ishimwe Or Butera babyaye muri 2016.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa Joe Biden yahaye impano idasanzwe Michelle Obama

Lionel Messi ntiyishimiye amagambo amaze iminsi amuvugwaho